Acts 28:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Basezerana na we umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze haza benshi bamusanga aho acumbitse. Pawulo ahera mu gitondo ageza nimugoroba arabasobanurira. Abatangariza iby'ubwami bw'Imana agerageza no kubemeza ibyerekeye Yezu, Amategeko ya Musa n'ibyanditswe n'abahanuzi aba ari byo atanga ho umugabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.