Acts 28:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abaturage babonye icyo gisimba kimunagana ku kiganza baravugana bati: “Ni ukuri uyu muntu agomba kuba ari umwicanyi. Nubwo yakize urw'inyanja, Idaca urwa kibera ntiyareka abaho!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaturage babonye icyo gikoko kimunagana ku kiganza, baravugana bati «Rwose uyu muntu agomba kuba ari umwicanyi! Kubona yarokotse inyanja, ariko ubutabera bw’Imana bukaba bukimukurikiranye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n'ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!”