Acts 28:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bategereza ko abyimbirwa, cyangwa ko yitura hasi agapfa, bamara umwanya bamwitegereza. Babonye nta cyo abaye barahindura bati: “Si umuntu, ni imwe mu mana!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bantu bategereza ko ari bubyimbirwe, cyangwa se ko yikubita hasi agapfa, ariko ngo bamare umwanya bategereje, babona nta cyo abaye. Ni ko kwigarura bavuga bati «Ni imana!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”