Acts 28:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Se wa Pubuliyo yari mu kirago ari indembe, arwaye amacinya ahinda n'umuriro. Pawulo ajya kumureba, amaze gusenga amurambikaho ibiganza aramukiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Se w’uwo Pubuliyo yari mu buriri ari indembe, ahinda umuriro kandi na macinya imuri nabi. Pawulo ajya kumusura, amaze gusenga amuramburiraho ibiganza, aramukiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Se wa Pubiliyo yari arwaye ubuganga n'amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza.