Acts 4:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ikoraniro ry'abemeye Yezu bose ryari rihuje umutima n'imigambi. Nta n'umwe wavugaga ko icyo atunze cyose acyihariye, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abizeye bose bahuzaga umutima n'inama, kandi nta n'umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.