Acts 5:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo Intumwa zakoraga byatumaga abantu bazana abarwayi mu mihanda y'umujyi, bakabaryamisha ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo igihe Petero ahita nibura igicucu cye kigere kuri bamwe muri bo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byageraga n’aho bazana abarwayi mu mihanda y’umugi, bakabaryamisha ku mariri cyangwa mu ngobyi kugira ngo Petero naza kuhanyura, nibura igicucu cye kigere kuri umwe muri bo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
byatumaga bazana abarwayi mu nzira bakabashyira ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri bamwe.