Acts 5:36 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hambere aha Teyuda yadutse avuga ko ari umuntu ukomeye, abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara amaze kwicwa abantu be bose baratatana, ibyo yari atangiye birayoyoka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore hambere aha hadutse uwitwa Tewudasi; aza avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara yamaze kwicwa, abari baramuyobotse baratatana, ibyo yari yatangiye birayoyoka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa.