Acts 5:37 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma ye mu minsi y'ibarura, haduka Yuda w'Umunyagalileya arigomeka, abantu benshi baramukurikira. Nuko na we aricwa, abari baramwemeye bose baratatana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’uwo, mu minsi y’ibarura, haduka Yuda w’Umunyagalileya, akurikirwa n’abantu benshi. Ariko na we aza kwicwa, abari baramuyobotse bose baratatana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa hāduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n'abamwumviraga bose baratatana.