Acts 5:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese isambu utarayigurisha ntiyari iyawe, kandi umaze no kuyigurisha amafaranga ntiyari ayawe? Ni iki cyatumye wiyemeza kugenza utyo? Si abantu wabeshye ahubwo wabeshye Imana!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntiwashoboraga se kugumana isambu yawe ntuyigurishe, cyangwa n’aho umariye kuyigurisha, ntiwari kugumana ikiguzi cyayo uko ubishaka? Uwo mugambi waje ute mu mutima wawe? Si abantu wabeshye, ahubwo wabeshye Imana.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigīra inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.”