Acts 7:52 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese hari umuhanuzi n'umwe ba sokuruza batatoteje? Ese ntibishe n'abahanuye kuza kwa ya Ntungane? None namwe ni yo mwagambaniye murayica.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni nde mu bahanuzi, abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni nde mu bahanuzi ba sekuruza wanyu batarenganije? Bishe abāvuze ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi bitari byaba, none namwe mwaramugambaniye muramwica,