Acts 8:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo yasomaga mu Byanditswe byari ibi ngo: “Yajyanywe nk'intama bajyana mu ibagiro, yabaye nk'umwana w'intama uceceka bawukemura ubwoya, ntiyigeze abumbura umunwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri ibyo Byanditswe yahasomaga ibi ngibi «Bamushoreye nk’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa nk’umwana w’intama wicecekera imbere y’uwupfura ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo“Yajyanywe nk'intama bajyana mu ibagiro,Kandi nk'uko umwana w'intama ucecekera imbere y'uwukemura ubwoya,Ni ko atabumbuye akanwa ke.