Acts 8:40 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Filipo agiye kubona asanga ari ahitwa Azoto, maze agenda yamamaza Ubutumwa bwiza mu mijyi yose kugeza aho yagereye i Kayizariya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho Filipo ngo arebe, asanga ari mu mugi wa Azoti, maze yamamaza Inkuru Nziza mu migi yose yanyuragamo, kugeza ko agera i Kayizareya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Filipo abonekera muri Azoto, agenda abwira abantu ubutumwa bwiza mu midugudu yose, kugeza aho yagereye i Kayisariya.