Acts 9:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Barinaba aramujyana amushyikiriza Intumwa za Kristo, azitekerereza uko Sawuli yabonekewe na Nyagasani mu nzira akavugana na we. Ababwira n'uburyo Sawuli yigishije mu izina rya Yezu i Damasi, ashize amanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Barinaba aramujyana, amushyikiriza Intumwa, azitekerereza uko yabonanye na Nyagasani mu nzira n’uko yamubwiye, n’ukuntu i Damasi yigishije mu izina rya Yezu ashize amanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Barinaba aramujyana amushyīra intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n'uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko.