Acts 9:39 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Petero arahaguruka ajyana na bo. Ahageze bamujyana muri cya cyumba cyo hejuru. Abapfakazi bose bari bamukikije barira, bamwereka amakanzu n'amakote Doruka yabadodeye akiriho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Petero ahaguruka uwo mwanya, ajyana na bo. Akihagera, bamujyana muri cya cyumba cyo mu nzu yo hejuru, abapfakazi bose bari bamukikije barira, bereka Petero amakanzu n’ibishura Doruka yadodaga akiri kumwe na bo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n'imyenda Doruka yababoheye akiriho.