Amos 1:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Abamoni bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bafomoje abagore batwite bo muri Gileyadi, bari bagamije kwagura akarere kabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Abahamoni bacumura! Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite b'i Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo.