Amos 1:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzamenagura inzugi z'i Damasi, nzatsembaho abatuye ikibaya cya Aveni, nzatsemba n'umutegetsi wa Betedeni. Abanyasiriya bazajyanwa ho iminyago i Kiri.” Uko ni ko Uhoraho avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nzamenagura ibyuma bifunze inzugi za Damasi, nturumbure igikomangoma kiri i Bikati‐Aveni, ntsembe n’ufite inkoni ya cyami i Betedeni, maze abantu b’Aramu bajyanwe bunyago i Kiri. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi n'uwitwaje umuringiso w'inkoni y'ubwami nzamutsemba, ashire mu muryango w'inzu ya Edeni, kandi ubwoko bw'Abasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.