Amos 3:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho avuga ku byerekeye Abisiraheli b'i Samariya, bidamararira mu ntebe no mu mariri binepa agira ati: “Nk'uko umushumba atesha intare intama, akayambura amaguru cyangwa agace k'ugutwi, ni ko muri bo hazarokoka bake.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Nk’uko umushumba ashikanuza amaguru abiri cyangwa igice cy’ugutwi mu rwasaya rw’intare, ni ko Abayisraheli bazarokorwa, bo batengamaye i Samariya mu ntebe nziza no mu mariri anepa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka aravuga ati “Abisirayeli bibera i Samariya bicaye ku miguno y'amariri no ku misego ya hariri, ariko nk'uko umwungeri yaka intare iminono ibiri cyangwa igice cy'ugutwi biri mu kanwa kayo, ni ko bazarokorwa.