Amos 4:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa Banyasamariyakazi mwe, mwebwe mwahonjotse nk'inka z'i Bashani, nimwumve iri jambo, mukandamiza abanyantegenke mugapyinagaza abakene, mubwira abagabo banyu muti: “Nimutuzanire inzoga twinywere.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani, murisha ku musozi wa Samariya, mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi, mukabwira abagabo banyu muti «Nimuzane icyo kunywa».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimwumvire iri jambo mwa mashashi y'i Bashani mwe ari mu misozi y'i Samariya, mwe abarenganya aboroheje, mugahuhura abakene, mukabwira ba shobuja muti “Nimuzane tunywe!”