Amos 4:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nabateje ibyorezo nk'ibyo nateje Abanyamisiri, abasore banyu narabaretse bashirira ku rugamba, amafarasi yanyu narayaretse ajyanwa ho iminyago, nabateje umunuko w'intumbi mu nkambi zanyu, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nabateje icyorezo nka kimwe cyo mu Misiri, nicisha inkota abasore banyu, njyana amafarasi yanyu ho iminyago, ntuma umunuko w’intumbi zo mu ngando zanyu ubazamukira mu mazuru, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nabateje icyorezo nk'icyo nateje muri Egiputa: abasore banyu nabishije inkota, njyana amafarashi yanyu ho iminyago, natumye umunuko mu ngerero zanyu ubajya mu mazuru, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.