Amos 4:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko ni yo yahanze imisozi, ni yo yaremye umuyaga, ni na yo ihishurira umuntu imigambi yayo, ni yo ihindura umucyo umwijima, ni yo itambagira impinga z'imisozi, izina ryayo ni Uhoraho Imana Nyiringabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nguwo Uwabumbabumbye imisozi, akarema umuyaga, agahishurira umuntu imigambi ye, we ugenga umwijima n’umucyo, agatambagira ibitwa byo ku isi. Izina rye ni Uhoraho, Imana umugaba w’ingabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore iyabumbye imisozi ikarema n'umuyaga, ikagaragariza umuntu ibyo yibwira, igahindura umuseke kuba umwijima kandi igatambagira aharengeye ho mu isi, Uwiteka Imana Nyiringabo, ni ryo zina ryayo.