Amos 4:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mu mijyi yanyu yose nabateje gusonza, aho mutuye hose nabateje inzara, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni jye watumye mu migi yanyu yose nta cyo kurya kihaboneka, inzara igatera aho muri hose, nyamara ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nanjye nabategetse ko akanwa kanyu kicara ubusa mu midugudu yanyu yose, mubura ibyokurya aho mutuye hose, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.