Amos 4:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora, inzige zatsembye imirima yanyu n'imizabibu yanyu, zatsembye n'imitini yanyu n'iminzenze yanyu, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu; ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu, imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nabateje kurumbya ndetse na gikongoro: imirima yanyu myinshi n'inzabibu zanyu n'imitini yanyu n'imyelayo yanyu byonwe n'uburima, ariko ntibyatuma mungarukira.” Ni ko Uwiteka avuga.