Amos 5:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimuharanire gukora ibyiza muzinukwe ibibi, bityo muzabaho, Uhoraho Imana Nyiringabo na we azabana namwe nk'uko mubivuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimushake ikiri icyiza, ikibi mukireke, kugira ngo mushobore kubaho, maze Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabane namwe, uko mubivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugira ngo mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk'uko mwibwira.