Amos 5:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Mu mihanda yose yo mu mujyi abantu bazacura umuborogo, mu mayira yawo yose bazataka bati: ‘Ayii! Ayi baba wee!’ Abo mu cyaro bazahururizwa gutabara abapfushije, abahanga mu kuborogera abapfuye na bo bazahuruzwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Nyagasani avuze atya: Ku karubanda hose bazarira, mu mayira yose bavuge bati «Mbega ishyano! Mbega ishyano!» Bazatumira umuhinzi ngo yirabure, n’abamenyereye imiborogo ngo barire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo, Umwami avuga ati “Hazabaho umuborogo mu nzira nyabagendwa zose, kandi mu mayira yose bazavuga bati ‘Ni ishyano! Ni ishyano!’ Kandi bazatuma ku muhinzi ngo yirabure, no ku bahanga baririmbana imiborogo ngo baboroge.