Amos 5:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bizasa n'umuntu uhunze intare agakubitana n'ikirura, yagera iwe agafata ku rukuta inzoka ikamuruma ikiganza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni nk’umuntu uhunze intare, hanyuma agahura n’indi nyamaswa y’inkazi, yagera iwe akishingikiriza ku rukuta, nuko inzoka ikamurya!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni nk'umuntu uhunze intare agahura n'idubu, cyangwa ugiye mu nzu akegamiza ukuboko ku rusika, inzoka ikamurya.