Amos 5:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mu mujyi umwe hazaturuka Abisiraheli igihumbi bagiye ku rugamba, nyamara hazatabaruka ijana gusa, mu wundi hazaturuka ijana, nyamara hazatabaruka icumi gusa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyagasani Uhoraho avuze atya: Umugi wajyaga ujyana abantu igihumbi ku rugamba uzasigarana ijana gusa; naho umugi wajyaga ujyana ijana, uzasigarana icumi gusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Imana iravuga iti “Umudugudu w'inzu ya Isirayeli watabaraga ari ingabo igihumbi hazatabaruka ijana, n'uwatabaraga ari ijana hazatabaruka icumi.