Amos 6:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Se wabo w'uwapfuye naza gusohora umurambo mu nzu ngo bawutwike, azabaza umuntu asanzemo ati: “Nta wundi musigaranye?” Uwo azamusubiza ati: “Nta we.” Nuko yungemo ati: “Ceceka si igihe cyo kuvuga izina ry'Uhoraho!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hazasigara abantu mbarwa bo guhamba bene wabo. Nihagira uwiyambaza usigaye mu nzu ati «Nta muntu musigaranye aho mu nzu?» undi amusubize ati «Nta we usigaye». Nta muntu uzasigara, habe n’umwe wo kwambaza izina ry’Uhoraho!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mubyara w'umuntu azaza azanywe no gutwika intumbi no kwarura amagufwa mu nzu, kandi azabaza uri mu mwinjiro ati ‘Hari uwo mukiri kumwe?’“Na we azamusubiza ati ‘Nta we.’“Maze amubwire ati ‘Ceceka kuko tudakwiriye kwatura izina ry'Uwiteka.’