Amos 6:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese amafarasi yakwiruka mu bitare? Ashwi da! Ese ibimasa byo byahinga mu bitare? Ntibishoboka! Nyamara mwebwe mwahumanyije ubutabera bumera nk'uburozi, ubutungane mwarabuhindanyije bumera nk'indurwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari ubwo se amafarasi yiruka mu mabuye ashinyitse? Hari ubwo se bahingisha inyanja ibimasa, kugira ngo mubonereho guhumanya ubutabera, maze ubucamanza mukabuhindura umwanda?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese amafarashi yakwiruka ku rutare? Hari ubwo inka zaruhingaho? Mwebweho mwahinduye imanza zitabera ziba izibihiye abantu nk'indurwe, n'imbuto zo gukiranuka mwazihinduye apusinto.