Amos 6:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Mwa Bisiraheli mwe, dore ngiye kubateza ingabo z'abanyamahanga zibakandamize uhereye i Lebo-Hamati mu majyaruguru, ukageza ku kibaya cya Araba mu majyepfo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngaha rero, nzu ya Israheli, ngiye kubateza igihugu kizabakandamiza guhera i Lebohamati kugera mu karere ka Araba. Uwo ni Uhoraho ubivuze, Imana Umugaba w’ingabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko dore ngiye kubahagurukiriza ubwoko, yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga, kandi bazabababaza uhereye aharasukira i Hamati ukageza ku kagezi ko mu Araba.”