Amos 7:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amasiya umutambyi w'i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isiraheli ati: “Dore Amosi arakugambanira mu baturage ba Isiraheli, igihugu ntigishobora kwihanganira ibyo avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amasiya, umuherezabitambo w’i Beteli, atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Israheli, ati «Amosi ariho arakugambanira rwagati mu nzu ya Israheli; igihugu ntikigishoboye kwihanganira ibyo avuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Amasiya umutambyi w'i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isirayeli ati “Amosi yakugambaniye mu b'inzu ya Isirayeli, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose,