Amos 7:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amosi asubiza Amasiya ati: “Umwuga wanjye si uguhanura, sindi n'uwo mu muryango w'abahanuzi! Ahubwo ndi umworozi nkaba n'umurinzi w'ishyamba ry'imivumu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amosi asubiza Amasiya, ati «Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Amosi asubiza Amasiya ati “Ntabwo nari umuhanuzi cyangwa umwana w'umuhanuzi, ahubwo nari umushumba kandi nari umuhinzi w'ibiti by'umutini.