Amos 7:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: ‘Umugore wawe azahinduka indaya muri uyu mujyi, abahungu bawe n'abakobwa bawe bazicishwa inkota, isambu yawe izagabanywa ihabwe abandi, wowe ubwawe uzagwa mu mahanga. Abisiraheli na bo bazajyanwa ho iminyago mu gihugu cya kure.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho rero avuze atya: ’Umugore wawe azigira ihabara mu mugi, abahungu bawe n’abakobwa bawe bazazira inkota, isambu yawe izagabanishwa umugozi, naho wowe uzapfira mu gihugu cy’amahanga, na Israheli yose ijyanwe bunyago kure y’igihugu cyayo.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Umugore wawe azaba maraya mu mudugudu, kandi abahungu bawe n'abakobwa bawe bazicishwa inkota, n'ingobyi yawe na yo izagabanishwa umugozi, kandi nawe uzagwa mu kindi gihugu cyanduye, Isirayeli na we rwose azajyanwa ari imbohe, akurwe mu gihugu cye.’ ”