Amos 7:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho abakomoka kuri Izaki basengera ibigirwamana hose nzahatsemba, ahantu hose banyeguriye muri Isiraheli nzaharimbura. Nzahagurukira Umwami Yerobowamu n'ab'inzu ye mbicishe inkota.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amasengero y’ahirengeye ya Izaki azahinduka amatongo, n’ingoro za Israheli zizarimbagurike, maze mfate inkota, inzu ya Yerobowamu nyihagurukire.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi ingoro za Isaka zizaba imisaka, n'ubuturo bwera bwa Isirayeli buzasenywa, kandi nzahagurukira inzu ya Yerobowamu nitwaje inkota.”