Amos 8:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Dore iminsi izaza nteze igihugu inzara, ariko ntizaba ari inzara y'ibyokurya, ntizaba ari inyota y'ibinyobwa, ahubwo izaba ari inzara n'inyota byo kumva amagambo yanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze— ari yo nzateza ho inzara mu gihugu. Ntizaba inzara yo gusonzera umugati, cyangwa inyota y’amazi, ahubwo izaba inzara yo gusonzera kumva Ijambo ry’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y'ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y'Uwiteka.