Amos 8:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe abantu bazajarajara, bazava ku nyanja yo mu majyepfo bagane ku yo mu burengerazuba, bazazerera bava mu majyaruguru berekeza mu burasirazuba, bashaka kumva Ijambo ryanjye, nyamara ntibazabishobora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu bazajarajara, bave ku nyanja bajye ku yindi, bazerere kuva mu majyaruguru kugera mu burasirazuba, bashakashaka Ijambo ry’Uhoraho, ariko ntibazaribona.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi, bazava ikasikazi bajye iburasirazuba, bazakubita hirya no hino bashaka ijambo ry'Uwiteka be kuribona.