Amos 8:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muribwira muti: “Umunsi mukuru w'imboneko z'ukwezi urarangira ryari ngo twicururize?” Kandi muti: “Si twe tubona isabato irangira ngo tugurishe ingano! Turica iminzani twibe ibiro, duhende rubanda,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
muvuga ngo «Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari, kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari, ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse, tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mbese ukwezi kuzijima ryari kugira ngo tugure imyaka, n'isabato irashira ryari kugira ngo duhununure ibigega by'ingano, dutubye efa, dutubure shekeli, tubeshyeshe iminzani y'uburiganya,