Amos 8:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Uwo munsi nzatuma izuba rirenga amanywa ava, nzatuma igihugu gicura umwijima ku manywa y'ihangu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuri uwo munsi — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze— nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu, kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uwo munsi, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzatuma izuba rirenga ku manywa y'ihangu, kandi nzazana ubwirakabiri ku isi hakiri ku manywa.