Amos 9:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nabonye Nyagasani ahagaze iruhande rw'urutambiro, aravuga ati: “Kubita inkingi yo ku muryango uyihereye ku mutwe, uyikubite urubaraza runyeganyege, urugushe ku bahari bose. Abazaba bacitse ku icumu nzabicisha inkota, nta n'umwe muri bo uzabona uko ahunga, nta n'umwe muri bo uzarokoka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko mbona Nyagasani ahagaze ku rutambiro, avuga ati «Kubita inkingi yo ku muryango, inkomanizo zizanyeganyega; byose bisenyukire ku bari imbere bose, naho abasigaye nzabicisha inkota; nta n’umwe uzashobora guhunga, nta n’umwe uzacika ku icumu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nabonye Umwami ahagaze iruhande rw'igicaniro ati “Kubita inkingi yo mu ruhamo rw'umuryango kugira ngo inkomanizo zinyeganyege, ubimenagurire ku mitwe yabo bose, kandi usigaye wo muri bo nzamwicisha inkota. Nta n'umwe muri bo uzabona uko ahunga, ndetse nta n'umwe muri bo uzarokoka.