Amos 9:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli bazigarurira igice cyasigaye cy'igihugu cya Edomu, bazigarurira n'amahanga yose yahoze ari ayanjye.” Uko ni ko Uhoraho avuga kandi azabisohoza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye. Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo bazungure abo muri Edomu basigaye, n'abo mu mahanga yose yitirirwa izina ryanjye. Ni ko Uwiteka ubikora avuga.