Amos 9:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nubwo bakwihisha mu mpinga y'umusozi wa Karumeli, nabakurikira nkabakurayo. Nubwo bajya hasi mu nyanja bakibwira ko ntabareba, nabateza ikiyoka kibamo kikabarya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibihisha mu bitwa bya Karumeli, nzabashakashaka mbahanantureyo; nibanyihisha hasi mu nyanja, nzabategeza Ikiyoka kibarye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi naho bakwihisha mu mpinga ya Karumeli nahabagenzereza nkabakurayo, naho banyihisha imuhengeri mu nyanja, aho na ho nategeka inzoka ikahabarira.