Colossians 1:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo Butumwa bwamaze kugera ku isi yose, bwera imbuto z'ibyiza mu bantu butera imbere. Uko ni ko biri muri mwe kuva aho mwumviye ubuntu Imana igira, mukabusobanukirwa by'ukuri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bwabagezeho namwe, nk'uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk'uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw'Imana by'ukuri,