Colossians 2:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera Kristo kandi mwarakebwe bitari bimwe byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe mu mutima ku buryo bwa Mwuka, abakuraho imigirire mibi ishingiye kuri kamere yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwagenywe muri We; ariko iryo genywa si rya rindi rikorwa n’abantu, ahubwo ni igenywa mwakorewe na Kristu, ari ryo ribakiza irari ry’imibiri yanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw'intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w'ibyaha bya kamere.