Colossians 2:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
bityo bakaba batifatanyije na Kristo ari we mutwe ugenga umubiri. Umutwe ni wo utuma umubiri wose uhuza imikorere kandi ukagaburirwa, ukoresheje imitsi n'ingingo kugira ngo ukure uko Imana ishaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bene abo bitandukanyije n’Umutwe uhuza kandi ukagaburira umubiri wose, ukawukuza ubigirishije imitsi n’ingingo, nk’uko Imana ibishaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ntiyifatanye na wa Mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n'Imana, ugatungwa n'ibyo ingingo n'imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo.