Colossians 2:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni ukuri bene ibyo wagira ngo bishingiye ku bwenge, kuko byemeza umuntu kwihimbira uburyo bwo gusenga no kwicisha bugufi no kubabaza umubiri. Nyamara nta mumaro bifite wo gucubya irari rya kamere y'umuntu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko, ibyo byose wagira ngo birimo ubwenge, cyangwa ngo bigamije gushimisha Imana mu kwicisha bugufi no kwigomwa, nyamara nta kamaro bifite na gato ko gucubya irari ry’umubiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni koko ibyo bisa n'aho ari iby'ubwenge kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwe iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato wo kurwanya irari ry'umubiri.