Colossians 2:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muramenye ntihakagire ubatwaza igitugu, abashukisha icurabwenge ry'imburamumaro rishingiye ku migenzo karande no ku binyabutware bikorera ku isi, ridashingiye kuri Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko zinyuranye na Kristu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi bidakurikiza Kristo.