Colossians 3:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho rero haba hatakivugwa umunyamahanga cyangwa Umuyahudi, uwakebwe cyangwa utakebwe, Umusiti n'umunyeshyamba, inkoreragahato cyangwa uwigenga, ahubwo Kristo ni byose muri bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.