Colossians 3:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe umuntu agize icyo apfa na mugenzi we, mwihanganirane kandi mubabarirane. Mubabarirane nk'uko Nyagasani yabababariye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwihanganirane kandi, niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Nyagasani yabababariye, namwe nimugenze mutyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n'undi. Nk'uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.