Colossians 4:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Epafura ukomoka muri mwe arabatashya, na we ni umugaragu wa Kristo Yezu. Iteka ashishikarira kubasabira kugira ngo mukomere mube indakemwa, mumenye mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Epafurasi uvuka iwanyu arabatashya; uwo mugaragu wa Yezu Kristu ntahwema kubasabira, kugira ngo mukomere mube intungane, kandi mukurikize muri byose ugushaka kw’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.