Daniel 3:15 — Compare Translations
2 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Noneho nimwumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera hamwe n'ibindi bikoresho byose bya muzika, mukemera kwikubita hasi mukaramya ishusho nacurishije nta cyo nzabatwara. Naho nimutayiramya murahita mujugunywa mu itanura rigurumana. Mbese hari imana yabasha kubankura mu maboko?”
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko noneho nimwumva amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, mukemera kubarara hasi mukaramya igishushanyo nakoze ni byiza. Ariko nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry'umuriro ugurumana. Mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?”