Daniel 4:16 — Compare Translations
2 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Daniyeli bahimbye Beliteshazari, amara akanya atashywe n'ubwoba n'ibitekerezo bimubana byinshi. Umwami aramubwira ati: “Beliteshazari we, inzozi narose n'icyo zisobanura ntibigutere umutima uhagaze!” Beliteshazari arasubiza ati: “Nyagasani, iyaba inzozi warose zari ku banzi bawe n'icyo zisobanura kikaba ku bakurwanya!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Daniyeli wahimbwe Beluteshazari amara akanya yumiwe, ahagarikwa umutima n'ibyo atekereje. Umwami arongera aramubwira ati “Yewe Beluteshazari, izo nzozi no gusobanurwa kwazo bye kuguhagarika umutima.” Beluteshazari aramusubiza ati “Nyagasani, izo nzozi zirakaba ku banzi bawe, kandi gusobanurwa kwazo kurakaba ku babisha bawe.